Published Sunday , on 28 January 2018, 22:35:41 by Christophe Hitayezu

Ubwo basozaga amahugurwa bamazemo amezi ane, abajyanama b’ubuhinzi bagera kuri 60 baturutse mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu basabwe kuba umusemburo mu kunoza ubuhinzi bw’ibirayi basangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse.

Ni mu mushinga w’Ishami ry’umuryango w’abibumbywe ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, wo kongera umusaruro w’ibinyabijumba.

Umukozi uhagarariye RAB mu ntara y’Iburengerazuba ari nawe uri mu bahuguye aba bajyanama b’ubuhinzi, yavuze ko bibanze ku masomo ashingiye ku bikorwa (Practice) bakoreye mu murima nk’uko amahugurwa yari ay’Ishuri ry’umuhinzi mu murima (IAMU).

Higiro Joseph wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, yasabye ko ubumenyi bungutse butazaba amasigaracyicaro nk’uko abahuguwe babigarukagaho mu ndirimbo baririmbaga, abizeza kubahora hafi ndetse ko bazakomeza gukorana bya hafi na RAB.

Abahuguwe bahawe ubumenyi ku kwita ku mbuto n’uburyo bwo kuyibika neza ikaba yakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga gikurikiyeho, banahugurwa uburyo bw’itonesha rikwiye ku gihingwa cy’ibirayi kuva bavuye ku mbuto, bigaterwa bikazagaruka ku mbuto.

Baneretswe ko gusura umurima kenshi bifite akamaro gakomeye ku bihingwa kuko iyo bigize ikibazo yaba ari n’indwara umuhinzi abibona kare agashyiramo umuti imyaka itarazahara.

Ruzigana Alex, umuyobozi mukuru wungirije muri FAO ushinzwe imari n’imiyoborere, yasabye aba bagabo n’abagore kuzakoresha ubu bumenyi bagafasha abahinzi bagenzi babo kuko bamaze kuba abarimu.

Bwana Ruzigana kandi yanaboneyeho gushima umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ku nkunga y’amafaranga udahwema gutanga mu gushyigikira ubuhinzi bw’u Rwanda dore ko n’amafaranga agenwe muri uyu mushinga yatanzwe n’uyu muryango. Yagize ati "Mu izina rya FAO nshimiye abitabiriye aya mahugurwa ndetse na RAB ku bufatanye twagiranye mu migendekere myiza yayo. Nkashimira kandi umuryango w’ibihugu by’Uburayi ku nkunga badahwema gutanga mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda".

Bahawe impamyabushobozi z’amahugurwa bamazemo amezi ane, basabwa ko bitaba amasigaracyicaro

Abahuguwe bavuga ko bungutse byinshi by’ingirakamaro kandi biteguye gufasha abandi bahinzi, umwe muri bo witwa Uwababyeyi Dorothee wo mu karere ka Musanze umurenge wa Busogo, agira ati "Nyuma yo guhugurwa turajya mu bahinzi duhindure imyumvire bafite yo guhinga mu kajagari kugirango bahinge kijyambere. Tuzabatoza gukoresha ifumbire ku kigero nyacyo kandi basure imyaka kenshi mu rwego rwo kurwanya ibyonnyi n’indwara".

Aya mahugurwa y’itabiriwe n’abagera kuri 60, aho 11,4% ari igitsina gore. Utu turere uko ari dutatu, buri kose kavuyemo 20 bakaba bitezweho gukoresha ibyo bigishijwe bakagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ibirayi. Kugeza ubu, muri utu turere ari naho hazwi guhinga ibirayi cyane, beza hagati ya toni 20 na 25 kuri hegitari.