Published Sunday , on 4 February 2018, 23:21:52 by Bucyibaruta Kabera Samson

Miss Rwanda, ni irushanwa ngarukamwaka rimaze kumenyekana mu Rwanda aho ubu rimaze imyaka 26 ritangiye, ryeguknywe na Miss Iradukunda Elisa (2017), Miss Mutesi Jolly (2016), Miss Kundwa Doriane (2015), Miss Akiwacu Colombe (2014), Miss Mutesi Aurore (2012), Miss Bahati Grace (2009), Miss Uwera Dalila (1992), na Miss Nubuhoro Jeanne (1991) ari nawe ufatwa nka nyampinga w’imfura mu Rwanda.

Iri rushanwa ryagiye rihura n’imbogamizi nyinshi zirimo n’izishingiye ku mateka y’igihugu cyacu.

Mu bariteguye, mu mwaka wa 2012 ryateguwe na Mashirika, 2014 ritegurwa na Rwanda Inspiration Backup ari nayo iritegura kugeza ubu.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye abakobwa 20 bahise berekeza i Nyamata aho bari mu mwiherero wa nyuma wo kwitegura by’umwihariko amajonjora azasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2018.

Mu birori byabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, abakobwa 35 bari baratoranyijwe kugirango bahagararire Intara zabo ndetse n’Umujyi wa Kigali, hatoranyijwemo 20 ari nabo bari muri iyi myiteguro yihariye.

Mu mpanga ebyiri zari zatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali hakomeje umwe undi arasigara, uwakomeje ni uwitwa Uwonkunda Belinda naho Umutoni Belise arasigara .

Dore urutonde rw’abagize amahirwe yo gukomeza:

  1. Ndahiro Uwase Liliane
  2. Umunyana Shanittah
  3. Irebe Natasha
  4. Umunyana Shemsa
  5. Irakoze Vanessa
  6. Umuhire Rebecca
  7. Ishimwe Noriella
  8. Iradukunda Liliane
  9. Uwase Fiona
  10. Irakoze Vanessa
  11. Umutoniwase Anastasie
  12. Dushimimana Lydia
  13. Ingabire Belinda
  14. Ingabire Divine
  15. Uwonkunda Belinda
  16. Umutoniwase Paula
  17. Uwineza Solange
  18. Mushombakazi Jordan
  19. Nzakorerimana Glorie
  20. Umutoni Charlotte

Tanga Igitekerezo kuri iyi nkuru