Published Friday , on 13 April 2018, 15:34:52 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abanyamakuru kutajenjekera abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje ikoranabuhanga, ko umunyamakuru ugamije kubaka akwiye kudaceceka, ko ahubwo akwiye gukoresha ubwo buryo nawe akabarwanya aho bari hose ku Isi.

Bikunze kugarukwaho ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa binyuze mu nzira zitandukanye zirimo n’iy’ikoranabuhanga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, niho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ihera isaba abanyamakuru kutajenjeka ngo baceceke bagahagurukira kurwanya abayikwirakwiza kuko ubushobozi buhari nta kibazo cy’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 abari abanyamakuru bazijeje Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagejeje ku banyamakuru n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa.

Yagize ati "Simvuze amazina yabo ariko namwe murabazi birirwa bakwirakwiza ingengabitekerezo, mukwiye kujya rero muyirwanya kuko ikoranabuhanga bakoresha mu Rwanda turarifite".

Minisitiri Kaboneka Francis mu mugoroba wo kwibuka abari abanyamakuru

Minisitiri Kaboneka yavuze ko abanyamakuru bakwiye kureka guceceka bagahangana n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga kuko bagihari biganjemo ababikora bari mu bindi bihugu.

Yavuze ko ahari ukuri hakaba ubushake hatabura n’ubushobozi ariko kandi ko nta kibazo cy’ubushobozi gihari kuko nta kibazo cy’ikoranabuhanga u Rwanda rufite.

Abafashe umwanya wo kuvuga barimo na senateri Laurent Nkusi watanze ikiganiro, bagarutse ku kuba itangazamakuru ryarifashishijwe cyane mu gusakaza ingengabitekerezo no gukangurira abanyarwanda urwango.

Sam Gody nk’umwe mu banyamakuru barokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko hari n’abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside kandi ko bateshutse atari uko bayobewe amahame y’itangazamakuru, ko ahubwo basimbuje indonke umutimanama wabo.