Published Friday , on 23 March 2018, 20:05:00 by Christophe Hitayezu

Mu munsi mike ishize umugezi wa Sebeya wateje ibibazo mu karere ka Rubavu ubwo imvura nyinshi yagwaga amazi akarenga inkombe z’umugezi akinjira mu mazu y’abantu, akangiza ibyabo ndetse n’ibiri mu mirima bikangirika bikomeye.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amazi, Minisiteri y’ibidukikije yahisemo kuwizihiriza mu gace gaturiye uyu mugezi kagezweho n’ibiza mu murenge wa Kanama, hakorwa umuganda wihariye wibanze ku bikorwa byatuma uyu mugezi wongeye kuzura ingaruka byateza zaba nke.

Hatangijwe uruzitiro rw’imifuka yuzeye imicanga n’ibitaka bateyeho urubingo ngo amazi atazongera kurenga akangiriza abaturage

Abayobozi batera ibiti

Abatanze ubutumwa bose nyuma y’umuganda, bagarutse ku kuba uku kuzura k’umugezi wa Sebeye guturuka ku buhaname bw’imisozi iwukikije, bityo ko haramutse hashyizwe ibikorwa bifata amazi byagabanya ubukana bw’iki kibazo.

Jan Vlaar wari uhagarariye Ambasaderi w’Ubuholandi bufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga amazi binyuze mu mushinga "Water for Growth", yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko hari ibikorwa bakora bigira ingaruka mu kwangiza umutungo kamere w’amazi.

Jan Vlaar wari Uhagarariye Ambasaderi w’Ubuholandi mu kwizihiza umunsi w’amazi i Rubavu

Bwana Vlaar yagize ati "Tudahinduye uburyo duhinga n’uburyo ducukura amabuye y’agaciro, byazakomeza kuduteza ibibazo bituruka ku micungire mibi y’amazi".

Yakomeje avuga ko iyo umuntu acukura amabuye y’agaciro, ayageraho akumva birarangiye kuko icyo aba ashaka aba akigezeho nyamara kandi ngo aba akwiye gusubira inyuma agasubiranya aho yacukuye.

Umuyobozi wa Water for Growth na Tetero Francois ushinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba

Umuyobozi w’Ikigo cy’amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yabwiye abaturage ko hari gahunda yo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

Yabasabye kandi kutumva ko ibikorwa byakozwe mu muganda byo gutera ibiti, imbingo n’imigano ku nkengero z’uyu mugezi ari ibya Leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa, ko ahubwo bakwiye kubigira ibyabo, bakamenya ko biri mu nyungu zabo mbere na mbere, aho kurwana n’amategeko bakarwana ku buzima.

Ngabonziza Prime aganira n’abaturage mu birori byo kwizihiza umunsi w’amazi wa 2018

Abaturage batuye muri aka gace, basobanura ko imvura yaguye ari nyinshi amazi akarenga umugezi akagera mu ngo, ko kandi byabagizeho ingaruka mbi nyinshi ndetse bafite n’ikibazo cy’imibereho mu minsi iri imbere dore ko imyaka yari mu mirima nayo yangiritse.

Iki kiza cyangije byinshi birimo n’ubwiherero busaga ibihumbi bitatu, imyanda yabwo ikaba yarajyanye n’amazi ubu ikwirakwiriye hirya no hino mu ngo ndetse bamwe ngo bakaba baranatangiye kurwara indwara zishingiye ku mwanda, gusa umuyobobozi w’Akarere ka Rubavu we agasaba ko ufashwe n’indwara akwiye kwihutira kujya kwivuza.

Ngo n’ucukuye umusenyi ntibikwiye kurangirira aho, aho awukuye haba hangiritse aba akwiye kuhasubiranya

Umunsi w’amazi mu Rwanda wabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku mazi byabaye mu cyumweru cyahariwe amazi, kikaba cyasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi bw’ikirere.