Published Wednesday , on 4 April 2018, 20:15:55 by Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru bwasabye abayobora imirenge ariko cyane cyane ab’utugari kuko ari bo bari hafi y’abahinzi kubakurikirana umunsi ku wundi amakoperative yabo agakomera akabasha kugira ubushobozi bwo kugura umusaruro w’abahinzi bitabaye ngombwa ko bategereza kuko biri mu bituma bamwe muri bo banatekereza kubigurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi Guverineri w’iyi ntara Gatabazi JMV yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2018 mu nama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’ibirayi ndetse n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’umutekano, igamije kurebera hamwe ibibazo bikiri mu bucurizi bw’umusaruro w’ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru no gufata ingamba z’uburyo byakemuka burundu.

Guverineri Gatabaze yagaragaje ko bibabaje kuba amakoperative y’abahinzi yareguriwe gucunga amakusanyirizo y’ibirayi mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu akaba ataragira ubushobozi bwo kugura umusaruro w’abahinzi adategereje kwishyurwa ngo nayo abone kwishyura abahinzi.

Twashatse kumenya ahaba harabaye intege nke dore ko Leta yashyize ingufu nyinshi mu kunoza ubu bucuruzi, maze uyu muyobozi adusubiza ati "Intege nkeya ziri mu bayobozi b’ubutugari n’ab’imirenge, ziri mu bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe amakoperative mu mirenge ariko turasaba ko ibyo bikemuka".

Avuga ko iyi nama wabaye umwanya wo kongera gusaba inzego ziba hafi y’abahinzi kurushaho kubaba hafi no kubafasha umunsi ku wundi, yagize ati "Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari na ba SEDO babo ndetse n’abashinzwe amakoperative ku rwego rw’umurenge, bumve ko bagomba guherekeza amakoperative mu gutuma ashobora kugura umusaruro w’abaturage."

Akomeza agira ati "Hari amafaranga abahinzi bagombaga gutanga yo kwinjira muri koperative ndetse n’ayagombaga kuboneka igihe amakoperative yacuruzaga ibirayi ku musaruro uheruka, ayo yose yashoboraga gutuma amakoperative ashobora kugura umusaruro w’umuturage".

Yibukije kandi ko aba ba gitifu bahawe kuyobora mu duce tweramo ibirayi kubera iki kibazo, bityo rero ko nibananirwa gufasha amakoperative n’abahinzi bazabibazwa kandi ko byanabaviramo gutakaza imirimo.

Gusa asobanura ko hari uburyo bwatangijwe ku bufatanye n’ikompanyi y’Inkeragutabara yitwa APTC (Agro Processing Trust Corporation Ltd) ari nayo isigaye igura umusaruro w’ibirayi mu ntara y’Amajyaruguru, bwitezweho guca akajagari mu bucuruzi bw’ibirayi kuko igurira umusaruro amakoperative yose kandi abahinzi bagahita bishyurwa, avuga kandi ko bizatuma nta muntu uzongera kujya kugura ibirayi ku muturage, byose bizajya bigurwa na koperative y’abahinzi kuko haba hagamijwe n’inyungu ya kabiri, ati "Iyo koperative iguriye ibirayi umuturage ikazabigurisha ikungukaho amafaranga 6 ku kilo, ayo mafaranga ajya muri koperative abanyamuryango bakazongera bakayagabana bityo bakaba bishyuwe kabiri."

Atangiza inama, yihanangirije bikomeye abayobozi b’utugari abereka ko hari inshingano badakora, abaza buri umwe icyo yakoze kuri iki kibazo abenshi babura icyo berekana, ibi byatumye abwira itangazamakuru ko hagiye gushyirwa ingufu mu igenzura, yagize ati "Gufata ibyemezo ni byo ariko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa niyo nshingano ikomeye".

Mu ijambo yabwiye abitabiriye inama, Guverineri Gatabazi yagarutse ku kuba icyo bakorera ari uko umuturage yishima, yagize ati "Igishimisha abaturage bacu ni uko bahinze bakeza kandi bakabona isoko, ntabwo rero umuyobozi akwiriye kuryama ngo asinzire mu gihe abahinzi bahinga ibirayi, bahinga ibigori, bahinga ingano bahinga ibishyimbo batishimye, kuko ntacyo waba umaze. Abaturage bacu hano ubuzima bwabo bushingiye ku buhinzi bw’ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ingano, ibireti n’ibindi byera muri kano gace, buri muyobozi wese wo mu ntara y’amajyaruguru hakwiye kuba mu mutwe we harimo ko niba abahinzi bahinze bazabona imbuto, ifumbire, imiti, .. uko bigenda bikurikirana ni ibyo bigomba kuguhangayikisha, umunsi ibyo babibonye umutekano uzaba uhari, iterambere rizaba rihari".


Guverineri Gatabazi JMV avuga ko umuyobozi w’Akagari bitamunanira gukurikirana koperative imwe y’ibirayi ikarimo akayifasha uburyo yabona amafaranga ikagura umusaruro w’amanyamuryango bayo

Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twagerageje gusaba kuganira na bo, bose banze kugira icyo babivugaho, bamwe ngo nta burenganzira bafite abandi ngo ntibari ’tayari’ kuvugana n’itangazamakuru ku buryo bitatworoheye kumenya ingamba batahanye ku byo basabwe n’ubuyobozi bw’intara.

Haravugwa ibibazo byo gutinda kwishyurwa

Mu bitekerezo n’ibibazo by’abakuriye amakoperative, hagarutswe ko hakiri imbogamizi y’amwe mu makoperative atinda kwishyurwa na APTC kandi yaratanze umusaruro, Nsabimana Jean Bosco ni Perezida wa koperative Tuzamurane yo muri Burera, yagize ati "Dufite ikibazo cyo kwishyurwa, tubaze ibirayi tumaze guha APTC kuva ku itariki ya mbere kugeza ku itariki 31 Werurwe, ni ibiro 468,825 bingana na miliyoni 68 n’ibihumbi 939 n’amafaranga 619, ayo tumaze kwishyurwa ni miliyoni 49 n’ibihumbi 141 na magana atanu, amafaranga atarishyurwa ni miliyoni 19 n’ibihumbi 298 n’amafaranga 119."

Nsabimana Jean Bosco, Perezida wa koperative Tuzamurane

Major Nicolas Bikorimana, wari uhagarariye APTC muri iyi nama, yasobanuye ko ubundi iyo koperative ibahaye ibirayi amafaranga ayigeraho ku munsi ukurikira uwo babiguriyeho, abatinda kwishyurwa bikaba bituruka ku bibazo bitandukanye birimo zimwe muri SACCO zibona amafaranga zigatinda kuyashyira kuri konti ya koperative, amafaranga amwe ayoba akazasubizwa kuri konti ya APTC kubera SACCO zitiranwa cyangwa amazina yazo atanditse neza n’ibindi, gusa ibi bikaba ari ibibazo biri kugaragara mu itangira ariko bigenda bikemuka.

Major Nicolas Bikorimana asobanura uko APTC yishyura amakoperative y’ibirayi n’inzira bicamo

Major Bikorimana kandi yasabye ko abazajya batinda kubona amafaranga bazajya bahita bamwihamagarira kuri nimero yabahaye akareba akabazo kabayeho bigakemuka vuba ku buryo nta kibazo cyo gutinda kubona amafaranga kizasubira kubaho.

Ingamba zo gufasha bahinzi kubona igiciro kitabagusha mu gihombo mu buhinzi bw’ibirayi zatangiye gukazwa mu mpera z’umwaka wa 2017, ni ikibazo cyahuje Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iyubucuruzi, hashyirwaho ibiciro ntarengwa ku birayi kuva ku muhinzi, ikusanyirizo, umucuruzi ndetse n’umuguzi ujya kubirya. Amakusanyirizo yari ay’abacuruzi basanzwe yegurirwa amakoperative y’abahinzi b’ibirayi kuko byari byagaragaye ko abacuruzi bahenda nkana abahinzi nk’uko na Minisitiri w’Intebe yabyiboneye tariki 22 Ugushyingo 2017.