Published Wednesday , on 28 March 2018, 00:06:19 by Uwimana Joselyne

Ikigo cy’ubucuruzi bw’ibitabo (Arise education) cyatangije ubukangurangurambaga bwo gusoma no kwandika muri gahunda ya ’Gira igitabo aho uri’ by’umwihariko binyuze mu bana bato babigisha kwandika udukuru.

Bamwe mu bana bashimiwe ni abakoze inkuru, iki kigo kibafasha kuzitunganya no kuzandika neza, bemeza ko kuba babonye ko bitaweho bibateye ishema kandi bazakomeza gusigasira iyi nganzo bandika ibibazo biri mu miryango ndetse banabishakira ibisubizo.

Uwiduhaye Faustina ni umwe muribo ufite imyaka 9, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza, yanditse inkuru yigisha abana b’abakobwa kugira amakenga no kunyurwa n’ibyo baba bagenewe n’ababarera.

Yagize ati "Iyi nkuru yigisha abana bagenzi banjye imyitwarire ikwiye kubaranga, aho bagomba kugira amakenga ndetse bakanyurwa n’ibyo baba bagenewe n΄ababyeyi babo. Ibi binteye imbaraga kandi niteguye kwandika inkuru nyinshi ku buryo nzaba umwanditsi. Mu bindi, niteguye kuzandika kuri gahunda ya Girinka"

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr. Irene Ndayambaje avuga ko abibwira ko kwandika bigoye atari byo ahubwo ikigoye ari ukubona igitekerezo cyo kwandika, yagize ati "Abibwira ko ibyo kwandika bihenze ntabwo aribyo ahubwo igihenze ni ukubona igitekerezo cyo kwandika kuko hashakwa n’ubushobozi, ubu tugiye kuba abafatanyabikorwa ku buryo n’ibitabo bazandika byazanononsorwa bigashyirwa mu nteganyanyigisho"

Umuyobozi wa Arise Education Mutesi Gasana avuga ko bazakomeza gushyigikira iyi gahunda yo gufasha abana kwandika hagamijwe ko nabo bazaba abanditsi kuko gusoma no kwandika ari isoko y’ubumenyi.

Ati "Tugiye kuzenguruka mu gihugu hose dushishikariza abana kwandika inkuru natwe tubafashe kuziha umurongo, nizimara kwerwa zishyirwe mu bitabo ubundi bigurishwe na bo babone inyungu, icyo nasaba abana ni uko basoma ndetse bakanandika kuko ibyo ari byo soko y’ubumenyi"

Muri iyi gahunda ya Giri igitabo aho uri,yateguwe na Arise Education ku bufatanye na Save the Children, USAID, n’Ubuntu Publisher

Muri iyi gahunda hatanzwe ibitabo 500 muri gare ya Musanze bihabwa imodoka 25, hazatangwa ibitabo mu modoka zitwara abagenzi zirenga 100 mbere y’ukwezi kwa Nzeri 2018.

Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yashishikarije abantu b’ingeri zitandukanye kugira umuco wo gusoma no kwandika ndetse anakanguriye abayobozi na bo kugira uruhare mu kwandika, bakagaragaza ibibera aho bakorera.