Published Thursday , on 5 April 2018, 19:52:05 by Jean Claude Muvunyi

PICSA (Participatory integrated climate servives for agriculture) ni gahunda Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatangiye gukoresha mu buryo bwo kwegereza amakuru ajyanye n’iteganyagihe yafasha abahinzi n’aborozi kubikora kinyamwuga bikabasha kubateza imbere ndetse umusaruro ukaba wakwikuba inshuro zigera kuri eshatu.

Iyi gahunda yatangiye muri 2016 MINAGRI ibifashijwemo n’ikigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi n’imihindagurikire y’ikirere (CIAT).

Umushakashatsi Dr. Kagabo Désire ushinzwe amakuru y’iteganyagihe muri CIAT avuga ko PICSA imaze gukoreshwa mu turere 14, aho abahinzi 55000 bamaze guhugurwa ndetse bakaba baranatangiye kubyaza umusaruro ubu buryo.

PICSA ni uburyo bwo kwegera abahinzi bagasobanurirwa uko bahinga bagendeye ku iteganyagihe Meteo Rwanda iba yatanze ndetse bakanagirwa inama y’ibyo bahinga bitewe n’imvura iba iteganyijwe mu gihembwe runaka cy’ihinga, n’ingano y’amazi akenerwa n’icyo gihingwa.

Ubu buryo bwa PICSA bwateguwe na kaminuza ya ’Reading’ yo mu Bwongereza bukaba bukoreshwa mu Rwanda, Tanzania, Lesotho, Kenya, Malawi na Ghana, aho bugamije kuzamura imyumvire y’abahinzi ndetse no kubashoboza kugera ku makuru y’iteganyagihe bakeneye.

Iyi gahunda igizwe n’uburyo burindwi burimo ubwo kumenyesha umuhinzi icyo gukora bitewe n’amakuru aturuka mu iteganyagihe nko gutegura imirima ndetse no kugura imbuto n’amafumbire. Ikindi ni ukumenyesha abahinzi niba hari impinduka zizagaragara mu migwire y’imvura ndetse no kubamenyesha imbogamizi zitezwe kugira ngo babashe gufata ingamba zizewe.

Hategekimana Jean Pierre ni umuhinzi wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora wigishijwe muri iyi gahunda yadutangarije ko mu gihembwe gishize yabonye umusaruro wikubye kabiri w’uwo yabonaga atarahugurwa uko yahinga agendeye ku makuru y’ikirere, yagize ati “Nasaruye ibiro 1600 by’ibigori mu gihe nasaruraga biro 800 gusa”.


Hategekimana Jean Pierre mu murima we

Akomeza avuga ko yatangiye no gusangiza ubu bumenyi abaturanyi be aho bahura ku mugoroba bavuye mu mirima. Akomeza avuga ko aba baturanyi batangiye guhindura imyumvire bari bafite aho bavugaga ko amakuru Meteo Rwanda itanga ari ibinyoma.

Mukunzi Emile ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera yavuze ko abaturage bakurikije neza inama bahabwa umusaruro ushobora no kwikuba gatatu.


Bamwe mu bahuguwe muri PICSA umusaruro wabo wariyongereye

Izo nama harimo kumenya igihe cyiza cyo guterera, kumenya imbuto nziza izera bitewe n’amazi ikenera, gukoresha inyongeramusaruro ihagije, kurwanya isuri ndetse no gusasira imyaka.

Meteo Rwanda ihamya ko abahinzi nta rwitwazo rwo kurumbya babona baramutse bakoresheje neza amakuru itanga kuko byibura mu Rwanda imvura igwa amezi icyenda mu mwaka.

Ibi kandi binemezwa na Kabirigi Michel umukozi wa RAB ushinzwe gufata neza amazi aho avuga ko amazi y’imvura aramutse afashwe yafasha abahinzi mu gihe cy’izuba.

Abakozi b’ikigo AMDT (Agriculture Markets Development Trust ) baturutse muri Tanzaniya na Kenya bagiriye urugendoshuri mu Rwanda aho bari baje kureba uko ubuhinzi bushingiye ku makuru y’iteganyagihe bwahindura ubuzima bw’abahinzi nk’uko byatangajwe na Harold Lema umwe muri bo nyuma yo gusura abahinzi batandukanye bakoresha ubu buryo bwa PICSA.