Published Wednesday , on 17 January 2018, 23:03:25 by Christophe Hitayezu

Igikona cyatumye indege yari igurutse itwaye amajana y’abasirikare isubira hasi ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Iyo ndege yagonze icyo gikona ivuye hasi, bituma igira ikibazo tekiniki, biba ngombwa ko igaruka hasi, ntiyaba ikigiye i Mogadishu muri Somalia nk’uko amakuru ava ku kibuga cy’indege no muri Minisiteri y’ingabo abivuga.

Iyo ndege yagumye isaha yose mu kirere mbere yuko igaruka hasi.

Indege ya kompanyi Safe Air niyo yari itwaye abo basirikare b’abarundi basubiye Somalia aho bari muri Amisom mu butumwa bwa Loni bakaba bari bavuye mu karuhuko.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byatangajwe n’umukuru w’ikibuga cy’indege cya Bujumbura, Habimana Emmanuel.

Bwana Habimana yagize ati "Umupiloti yabonye agifata ikirere ko agonze inyoni, ahita agaruka hasi kugirango indege ibanze isuzumwe mbere y’uko isubira guhaguruka’’.

Avuga ko ibyo bimaze gukorwa, indege yahise yongera ifata ikirere ikomeza urugendo.

Avuga ko inyoni ishobora gutera impanuka ikomeye ku ndege.

Umubare nyawo w’abasirikare bari bari muri iyi ndege ntiwamenyekanye kuko ari ’’ibanga ry’igisirikare".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru