Published Friday , on 16 March 2018, 17:38:00 by Jean Claude Muvunyi

Mu gihe hagiye kuba irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, abayitegura batangaje ko hari igihembo gishya cyajemo ndetse ko n’amafaranga yahabwaga itsinda yiyongereye kandi n’abafana bakazabona abahanzi byoroshye.

East African Promoters (EAP) itegura iri rushanwa rya Bralirwa, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe, bavuze ko buri tsinda rizajya rihabwa miliyoni imwe n’inigice buri kwezi, mu gihe umuhanzi azakomeza guhabwa miliyoni imwe.

Ibi Mushyoma Alex uyobora EAP yavuze ko ari uko itsinda risaba byinshi mu kwitegura kurusha umuntu umwe .

Ikindi ni uko hiyongereyemo igihembo kidasanzwe cy‘umuhanzi uzatorwa n’abanywi ba Primus benshi. Uyu muhanzi azahembwa miliyoni 15, akazatorwa binyuze ku gukanda *733# ugakurikiza amabwiriza, aho uzashyiramo kode iranga umuhanzi nyuma ugashyiramo kode usanze mu mufuniko wa Primus umaze gupfundura.

Iki gihembo gitandukanye n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 kizatangwa ku muhanzi uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka bitewe n’uko yitwaye mu bitaramo bitandukanye bizaba.

Muri iyi Guma Guma yo ku nshuro ya munani izatangira ku itariki ya 26 Gicurasi, hazabamo ibitaramo bitanu bizabera muri Gicumbi, Musanze, Huye, Rubavu bikazasoreza kuri sitade Amahoro ku itariki ya 14 Nyakanga 2018.

PGGSS8 izakorera ibitaramo mu turere dutanu

Ibi bivuze ko abahanzi bazajya bakora igitaramo icyumweru kimwe ikindi gikurikiyeho bakajya kubonana n’abafana ahantu hatandukanye, bikazaha amahirwe abafana benshi kubona abahanzi bakunda.

Abandi bahanzi bazahembwa ni uzaba uwa kabiri uzahembwa miliyoni enye n’igice , uwa gatatu agahabwa miliyoni enye, uwa kane miliyoni eshatu n’igice ndetse n’uwa gatanu uzahembwa miliyoni eshatu.

Abahanzi bazahatanira PGGSS8 ni:

  1. Jay C
  2. Khalfan
  3. Bruce Melody
  4. Christopher
  5. Mico The Best
  6. Uncle Austin
  7. Just Family
  8. Active
  9. Queen Cha
  10. Young Grace