Published Sunday , on 18 March 2018, 01:41:11 by Bucyibaruta Kabera Samson

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi J.M.V aherutse gushyira ahagaragara urwandiko rugenewe abayobozi b’uturere mu ntara ayoboye abategeka kujya bategura ibijyanye n’imishahara y’abarimu ntibirenze byibura itariki ya 10 y’ukwezi.

Iyo baruwa yo ku itariki 14 Werurwe 2018, ubutumwa bw’ingezi buyikubiyemo ni ukwihanangiriza cyane abafite mu nshingano zabo gutegura imishahara nyuma yaho bigaragariye ko abarimu bahembwa batinze cyane, kubera ko ngo ababishinzwe ku rwego rw’akarere batinda gutegura no kugeza imishahara muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Mu kiganiro kigufi na NONAHA.com, Gatabazi yagize ati ”Imishahara y’abarimu igomba kwihutishwa bagahembwa mbere, amafaranga aba ahari ntago aba ashakishwa (…)".

Yakomeje avuga ko abazajya bakerereza imishahara y’abarimu kuko hari tumwe mu turere bikunda kugaragaramo cyane two muri iyi ntara, ko aho bizakomeza kugaragara bazihanangirizwa byakomeza bakajya bahabwa ibihano byo kumara amezi atatu badahembwa, bikaba byanabaviramo gusezererwa mu kazi.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bo bireba mu turere two muri iyi ntara, umwe muri bo utashatse ko amazina ye amenyekana abajijwe igishobora gutuma imishahara itinda yavuze ko ikibazo cya mbere kibitera ari ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya cyane cyane mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri kandi ibi bikorwa n’abashinzwe uburezi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), abajijwe impamvu usanga hari uturere duhora tubyiganira mu guhemba nyuma, yasubije ko rimwe na rimwe bishobora guterwa n’ubunebwe bw’abashinzwe gutegura imishahara.

Twanamubajije niba ibi bitagira uruhare mu kubangamira ireme ry’uburezi, maze agira ati ”Ibi byo gutinza umushahara byo bidindiza uburezi birumvikana”, gusa avuga ko bigoye gukora imishahara mu matariki 10 ngo kuko hari abashobora kuzajya bata akazi, ariko nanone bakaba ngo bafite ibaruwa yavuye muri Minisiteri y’uburezi ibasaba ko bagomba kujya bakora imishahara bitarenze itariki ya 12 ku itariki 14 bikaba byageze muri MINECOFIN, gusa asoza avuga ko byanze bikunze bagomba kubahiriza amabwiriza bahawe n’umuyobozi w’intara.

Ibijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya, Guverineri Gatabazi avuza ko batabigira urwitwazo kuko hari utundi turere tuba twarabikoze kandi tukanahembera igihe, ahubwo abagira inama yo kujya bashyira abarimu mu myanya mu gihe cy’ibiruhuko kuko baruhuka bazi imyanya iri ku isoko, wenda ikibazo kikajya kiba ku myanya mishya bamenye batangiye, ibi tukabihuza no gusanga hamwe na hamwe mu gihugu hari aho usanga bigera mu kwezi kwa karindwi batarabona abarimu basabye.

N’ubwo Gatabazi yibanze cyane ku mishahara y’abarimu, hari aho usanga n’abandi bakozi b’akarere bakora mu zindi serivisi nabo baba bavuga ko bahembwa bigoranye, gusa agashimangira ko abarimu aribo baba bakwiye guhembwa mbere.

Ubwo twasabaga ushinzwe imishahara y’abarimu mu karere ka Rulindo kuganira kuri iki kibazo, yatubwiye ko atemerewe gutanga ayo makuru ko ngo agiye kubanza kubaza umunyamategeko w’akarere kuko buri rwego rufite uruvugira, gusa turinze dutambutsa iyi nkuru ataragira icyo adutangariza.

Bamwe mu barimu twaganiriye, bahuriza ku kuba gutinda guhembwa bica intege dore ko ngo hari n’abagera mu matariki 20 y’ukundi kwezi batarahembwa ay’ukwakubanjirije, umwe muri bo yagize ati ”Iyo umaze igihe udahembwa utangira gucika intege mu kazi, ugakora wiganyira kuko uba udafite motivation (ibituma ugira imbaraga mu kazi), waba ukodesha inzu ugatangira guserera na nyiri inzu, ukagira amadeni mu mabutiki n’ahandi (…)". Undi we yagarutse no ku kuba afite ideni rya Banki, ko ngo usanga itariki aba yarateganyije kwishyura inguzanyo irenga kuko banki ifata ku mushahara, bigatuma ajya mu bihano agahomba kandi nta ruhare aba yabigizemo.

Guverineri Gatabazi wafashe iya mbere mu guhwitura abadindiza imishahara y’abarimu, ashimira abarimu kuko bitanga cyane bagakora akazi kabo neza n’ubwo bahura n’ibyo bibazo byose.