Published Saturday , on 24 March 2018, 15:49:00 by Christophe Hitayezu

Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda, cyatangije ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe, uburyo bushya bwo kwishyura ibyo umuntu aguze cyangwa serivisi ahawe bwiswe MTN MoMo Pay buzunganira ubwari busanzwe bwa Tap&Pay.

Ubusanzwe kugirango umucuruzi yishyurwe kuri Tap&Pay yasabwaga kuba afite akamashini umukiriya akozaho agakarita ka Mobile Money komekwa inyuma kuri telefone igendanwa, ariko kuba utu tumashini natwo tugurwa amafaranga bikaba ariyo mpamvu hatangijwe n’ubundi buryo umuntu wese ufite telefone abasha gukoresha.


Umuntu wese ufite telefone iyo ari yo yose akaba anari muri Mobile Money ashobora gukoresha ubu buryo yishyura ibyo aguze cyangwa serivisi ahawe

Munyampundu Norman ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, avuga ko ubu buryo buzunganira ubw’akamashini kakoreshwaga, avuga kandi ko ubu kubukoresha ari ukujya muri Mobile Money bisanzwe wanditse *182# ugahitamo ahanditse MoMo Pay ugakurikiza amabwiriza, umucuruzi ugiye kwishyura niwe uguha kode ye kugirango uyishyiremo maze amafaranga abashe kumugeraho.


Buri mucuruza ahabwa kode yishyurirwaho

Bamwe mu baturage twaganiriye mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubu buryo buzafasha cyane kubera ko bizagabanya ibibazo bimwe na bimwe. Umwe muri bo witwa Munyaneza Janvier yagize ati "Hari ubwo usanga wishyuye umuntu inoti akayanga ngo irashaje mukaba mwanaserera, hari n’igihe wishyura umuntu akabura ibiceri byo kukugarurira bikaba byanagukerereza, ariko kwishyura muri ubu buryo bizajya bidufasha cyane hatabayemo imbogamizi nk’izo".

Leta y’u Rwanda imazi igihe itangiye gushishikariza inzego zose kugera ku muturage gukoresha uburyo butuma atagendana amafaranga mu ntoki cyangwa mu mifuka, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikifashishwa kuri buri nzego no mu kwishyurana hagati y’abantu.