Published Tuesday , on 10 April 2018, 16:50:39 by Christophe Hitayezu

Nk’uko bigaragara mu itangazo dufitiye kopi rya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, Leta y’u Rwanda yakumiriye amatungo magufi yuza (Ihene n’intama) y’i Burundi n’ibiyakomokaho birimo inyama, impu n’ifumbire kubera indwara ya muryamo yahagaragaye.

MINAGRI ivuga ko iyi ndwara imaze kugaragara mu ntara za Gitega, Mwaro, Kirundo na Karuzi mu Burundi.

Iki cyemeza kikaba cyanashingiye kuri raporo ya serivisi veterineri y’i Burundi yo ku wa 9 Mutarama 2018 yamenyeshaga umuryango mpuzamahanga w’ubuzima bw’amatungo ku Isi igaragaza ko u Burundi burwaje indwara ya muryamo y’amatungo magufi yuza.

Iyi ndwara igaragazwa no gukorora, gushoka kw’amarira mu maso, ibimyira, gutitira, ibisebe bigaragara ku munwa, ku mazuru, ku maso no hagati y’ibinono, guhitwa, kurwaza no gupfusha amatungo menshi mu gihe gito.

Iri tangazo kandi rikaba risaba inzego z’ubuyobozi mu duce twegereye utuyira tuva mu Burundi, inzego z’umutekano ndetse n’izishinzwe ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu, gufatanya mu gukumira aya matungo n’ibiyakomokaho ntibyinjizwe mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018, mu kiganiro kigufi tugiranye na Dr. Christine Kanyandekwe, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuze ko n’ubuzanzwe nta matungo magufi cyangwa ibiyakomokaho byari bikiva i Burundi biza mu Rwanda ariko ko hari impungenge ko mu buhahirane bw’abaturage hari ashobora kwinjizwa.

Dr. Kanyandekwe agize ati "Nta mibare ihari y’amatungo magufi ava i Burundi kuko ntiyari acyiza, gusa hari impungenge ko hari abashobora kuyazana banyuze mu tuyira dusanzwe duhuza ibihugu byombi. Ku mipaka yemewe ho nta kibazo ntiyahanyuzwa, impungenge ziri muri utwo tuyira".

Nyuma yo kumenyeshwa n’u Burundi ko hari iyi ndwara, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima bw’amatungo wabyemeje mu mpera za Werurwe 2018 ari nayo mpamvu u Rwanda rwihutiye gufata iki cyemezo.