Published Thursday , on 1 February 2018, 17:48:36 by Christophe Hitayezu

Abanyeshuri bakoze ibirori byo gusoza amasomo (Graduation) mu Ishuri Rikuru ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ’UNILAK’, bavuga ko bacibwa amafararanga y’u Rwanda ibihumbi 30 y’ikanzu ariko bakibaza impamvu batayasubizwa iyo bamaze kuyitirura, gusa ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko aya mafaranga adasubizwa kuko umunyeshuri aba yayakoresheje.

Ubwo iri shuri ryakoreshaga ibirori ku banyeshuri basoje amasomo kuri uyu wa kane tariki 25 Mutarama 2018, bamwe mu bo twaganiriye bavuze ko bacibwa amafaranga ibihumbi 30 y’uko bahawe ikanzu bakabaye basubizwa batiruye uyu mwambaro (Caution) ariko ngo bakaba nta n’umwe uyasubizwa.

Umwe muri bo witwa Uwera, yagize ati "Dutanga Caution ya 30.000Frw ariko ntitujya tuyasubizwa, nibura ntibadusobanurira ko ari ugukodesha ngo tubimenye tunayatange tubizi ko tubikodesheje".

N’ubwo abarangije muri iki cyiciro abenshi bahurizaga kuri iyi mvugo ko bakagombye kuyasubizwa igihe batangije ikanzu cyangwa ngo bakererwe kuyitirura, twagerageje kuganira n’abarangije mu myaka yatambutsa bamwe batubwira ko batangaga ibihumbi 40 bagomba gusubizwa 150.000Frw ariko bamwe bakaba barasubijwe ibihumbi 10 gusa.

Dr. Emmanuel Muvunyi, umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC), yabwiye NONAHA.com ko aya mafaranga abaye ari ’Caution’ baba bagomba kuyasubizwa ndetse ko bitanakozwe byaba ari amakosa, gusa ngo bibaye ari ikiguzi (Fees) cyashyizweho yo gukodesha cyangwa ikindi kandi ko nabyo byemewe, byo ntago bayasubizwa kuko amafaranga asubizwa umunyeshuri gusa ari Caution (Amafaranga atangwa mbere akazasubizwa igihe icyo uhawe ukigaruye kitangiritse).

Dr. Muvunyi avuga ko bibaye ari ikiguzi cyo gukodesha cyashyizweho byaba byemewe

Twagerageje kumenya koko niba aya mafaranga batanga ari ikiguzi (fee) cyangwa ari Caution, twerekeza Kicukiro kuri UNILAK maze umuyobozi wayo Dr. Ngamije Jean atubwira ko ari ikiguzi kuko batacyaka Caution.

Dr. Ngamije yagize ati "Kuva 2012 ntitucyaka Caution, mbere yaho umunyeshuri yatangaga ibihumbi 40 mbere yo gukora Graduation, nyuma yagarura ikanzu agasubizwa ibihumbi 10 ari byo byari Caution, ayo mafaranga rero twayakuyeho ubu batanga ibihumbi 30 arimo ayo gukodesha ikanzu kuko irakodeshwa ndetse n’ayo kubakira, buri munyeshuri azana abantu babiri kuri Graduation, amazi na Jus bahabwa biri nabyo muri ayo mafaranga".

Umuyobozi mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean

Twashatse kumenya niba kugura burundi ikanzu byaba byemewe, maze Dr. Ngamije avuga ko byemewe, ati "igura ibihumbi 35 ushatse arayigura akayitwara burundu, gusa abarangije icyiciro cya mbere ntibakunze kuyigura, tubona abagira igitekerezo cyo kuzigura nibura ari abarangije Masters ariko biremewe kuri bose".

Avuga ko icyibizeza ko ikanzu zizatirurwa kandi nta Caution uwayitwaye yasize, ari uko bamubonera mu gufata impamyabushobozi, kuko badashobora kuyimuha atarasubiza ikanzu.

Ku kindi kibazo cy’uko hashyirwaho igihe gito ntarengwa cyo kuyigarura ukirengeje bakamubarira amande y’igihumbi ku munsi, uyu muyobozi yarabihakanye avuga ko ntawe baca amande yo gutindana ikanzu, ko ayo acibwa ari ayo gutinda gufata impamyabushobozi kubera ko kuzibabikira biba bitoroshye bitewe n’umutekano ziba zikwiye.

Impapuro zishyuriweho aya mafaranga zigaragaza ko ari amafaranga y’ikanzu ya Graduation atari Caution

Tumubajije impamvu badasobanurira abanyeshuri ku bijyanye n’amafaranga atandukanye ishuri risaba, umuyobozi wa UNILAK yatubwiye ko ishuri rishyiraho amafaranga, umuntu akaza kwiyandikisha abizi ubonye atabibasha akagira andi mahitamo.


Urutonde batugaragarije rwerekana ko mbere ya 2012 batangaga ibihumbi 40

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru