Published Saturday , on 3 February 2018, 22:35:43 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu gihe ikibazo cy’ireme ry’uburezi kiri mu bitavugwaho rumwe mu burezi bw’u Rwanda, Minisiteri y’uburezi igiye gutangiza ubukangurambaga bugamije kubuteza imbere buzibaanda ku bibazo birimo n’isuku nke ndetse no guta ishuri.

Kuva ku wa mbere tariki 5 kugeza tariki 16 Gashyantare 2018, nibwo ubu bukangurambaga buzatangira mu byiciro bitandukanye by’uburezi, bukazarangwa no gukangurira ababyeyi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa kurwanya ibibazo byose birimo gusibira, guta ishuri, isuku mu mashuri no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku wa 5 Ukwakira 2016 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, bimwe mu byo batunze urutoki ko bidindiza ireme ry’uburezi birimo kwimura abanyeshuri bose, ibi ariko Mineduc ivuga ko atari ikibazo ahubwo ngo umwarimu akwiye guterwa ipfunwe n’uko abanyeshuri yigishije umwaka wose basibiye.

Umwe mu barimu bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi wahuzaga na bagenzi be yagize ati “Nta piganwa rikiba mu banyeshuri biga bazi ko bazimuka bigatuma birara, abafite uburezi mu nshingano barebe uko ibi bintu byasubirwamo; abanyeshuri basigaye bakubita abarimu,abarimu dusigaye twibombarika mu guhana abanyeshuri b’abakobwa kuko baduhimbira ibyaha”.

Abarimu babajije ibibazo, nta wagaragaje isuku n’ibindi bigiye gukorerwa ubukangurambaga bw’ibyumweru hafi bibiri

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga, Mineduc ivuga ko hari itsinda rizagenda risura uturere rigafatanya n’inzego zitandukanye zatwo.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yateguwe na Sena yo ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2016, Senateri Niyongana Gallican yemeje ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ririmo ibibazo, yanagaragaje ko kubishakira igisubizo ari nko kwasa ingiga y’igiti nini y’insobe, bisaba umuhanga n’ubwitonzi.

Gusa hashize iminsi MINEDUC ivuga ko yatangije kwigisha igendeye ku nteganyanyigisho ivuguruye, kimwe mu bitegerejweho umuti kuri iki kibazo gituma bamwe batabura no kwemeza ko abanyeshuri barangiza amashuri baba bahagaze ku mpamyabumenyi ariko ubushobozi buri munsi y’ibyiciro by’amashuri bafite.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru