Published Friday , on 2 February 2018, 15:36:23 by Jean Claude Muvunyi

Abakora mu mirima y’ icyayi iri mu murenge wa Rugabano ya Rugabano Tea Company (Campany y’Abahinde) baravuga ko bahembwa udufaranga tutabasha kubakemurira ibibazo.

Ntaganzwa Laurent na Uwamahoro Speciose ni bamwe mu baganiriye na NONAHA.com bahawe akazi muri ubu buhinzi bw’icyayi bemeza ko bahembwa intica ntikize.

Ntaganzwa yagize ati “Ubu ndi umutekinisiye hano [muri Rugabano Tea Company] ariko mpembwa 1500Frw gusa kuva saa moya kugeza saa cyenda nta n’ akaruhuko na gato. Ubu mfashe fanta nasigarana iki?”

Akomeza avuga ko ayo bahembwa ntacyo abamariye bitewe n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.

Ati "Nk’ ubu ikiro cy’ ibirayi hano kiragura 250Frw , ibishyimbo 400Frw. Ubu se aya mafaranga wayagabanya ute kugira ngo uhahire byibura umuryango w’abantu batanu?.

Speciose na we avuga ko bo bahembwa 1200Frw ku munsi ariko ko atabasha kubakemurira ibibazo.

Ange ushinzwe gukurikirana ubuhinzi (Agronome) bw’icyi cyayi avuga ko ari cyo giciro NAEB yashyizeho hose mu mirimo y’ ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda.

Meya wa Karongi Ndayisaba François uyu mushinga ubarizwamo na we ntahabanya na cyo ko ayo mafaranga ahagije kuko ngo n’ abahereza abubatsi ari yo bakorera ku munsi.