Published Wednesday , on 21 March 2018, 23:12:29 by Jean Claude Muvunyi

Ikigo cy‘igihugu cy’ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranayabitabo, RALSA (Rwanda archives and libraly services Authority) cyateguye inama nyunguranabitekerezo mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranyabitabo, ikaba ihuje impuguke zo muri Afurika ndetse no ku isi.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe, ikaba yitezweho gusigira RALSA na Minisiteri y’umuco na siporo (MINSPOC), imikorere nyayo y’isomero n’ishyinguranyandiko ku rwego rugezweho.

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne atangiza iyi nama ku mugaragaro yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwifuza kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, biryo bakaba bashaka kubaka iki kigo ku buryo bugezweho kandi ku buryo umubare munini w’abanyarwanda bazabasha kugera ku makuru ku buryo bworoshye.

Ndejuru Rosalie impuguke mu icungwa ry’amasomero ndetse n’ishyinguranyandiko yavuze ko RALSA igiye kwigira byinshi kuri izi mpuguke, bikazayifasha gukorana imbaraga.

Twagirayezu Aimable uhagarariye ihuriro ry’amasomero mu Rwanda yabwiye NONAHA.com ko biteguye gufasha RALSA mu buryo bwose. Yaize ati “Iki kigo tuzagiha inama zizagifasha kwiyubaka no kugera ku ntego kiyemeje, tugifasha mu bukangurambaga bwo gukundisha abanyarwanda gusoma ndetse n’ibindi byose tuzaba dushoboye."

RALSA yagiyeho muri 2014, iki kigo kikaba kigenzurwa na Minisiteri y’umuco na siporo. Kugeza ubu ntikiragenerwa abakozi ariko Minisiteri igishinzwe yavuze ko byatangiye gushyirwa mu bikorwa bahereye kuri iyi nama yiga uburyo cyazakora ibinoze.

Mu Rwanda harabarirwa amasomero agera ku ijana, ariko akora neza ni 48 nk’uko twabitangarijwe na Twagirayezu Aimable uhagarariye ihuriro ry’amasomero mu Rwanda. Mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya aho ibigo nk’ibi byatangiye cyera, bakaba bamaze kugera kuri byinshi nk’uko babisangije abitabiriye iyi nama