Published Tuesday , on 6 February 2018, 00:20:20 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Neymar Junior Dos Santos, ni umukinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru w’umunya Brazil, ukangaranya ba myugariro iyo bahanganye nawe asatira izamu, kuri ubu yujuje imyaka 26 y’amavuko, aho kuri uyu wa mberetariki 5 Gashyantare yizihije isabukuru y’amavuko ye, abakinnyi bagenzi be bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain, bari babukereye mu myambaro yiganjemo umukara.

Amazina nyakuri ni Neymar Da Silva Santos Junior, wavutse ku italiki 05 Gashyantare 1992, kuri uyu munsi yuzuzaga imyaka 26 abonye izuba, mu birori byagaragaza ko byashowemo umutungo, kubera imitegurire, n’imyakirire y’abatumirwa 200 b’ibyamamare by’ibinyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi cyane abo bakinana nka kapiteni wa Paris Saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Tiago Silva, Dani Alvez , Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Alphonse Areola, Marco Verratti, Javier Pastore, Edinson n’abandi bakanyujijeho n’abafasha babo.

Neymar ni rutahizamu w’umunya Brazil, wanyuze mu makipe ya Santos, y’iwabo muri Brazil, ahava yerekeza ku mugabane w’Uburayi mu ikipe ya FC Barcelona, umwaka ushize 2017 Paris Saint Germain yo mu Bufaransa irambirwa guhogomba, iramureshya iramwegukana ku kayabo ka miliyoni 198 z’amayero (euros).

Neymar kuri ubu ni inkingi ya mwambwa mu ikipe ye ya Paris Saint Germain, n’igihugu cye cya Brazil akaba anategerejwe na benshi mu gikombe cy’isi.

Ni umunsi mukuru wakurikiye intsinzi y’ikipe ye ya Paris Saint Germain yabaye ku wa Gatandatu, batsinda Lille ibitego 3-0, harimo n’icya Neymar.

Nk’uko dukomeza tubikesha ikinyamakuru the Sun, Uyu munsi mukuru wabereye ahantu hahenze cyane hafatwa nk’umutima wa Paris, umurwa mukuru w’u Bufaransa, ahitwa Pavillon Cambon.

Inyubako yabereyemo ibirori bya Neymar