Published Friday , on 2 February 2018, 13:48:30 by Jean Claude Muvunyi

Umuturage wo mu murenge wa Rubengera akagari ka Mataba mu mudugudu wa Ruvuho ho mu Karere ka Karongi ingurube imwe yahawe na Croix Rouge imaze guhindura ubuzima bwe kuko ubu yanakuyemo inka.

Uyu mukecuru w’imyaka 60 y’ amavuko ubana n’umwuzukuru we yahawe ingurube kubera ubukene bukabije yari abayemo nk’uko byemezwa n’abaturanyi be.

Nyuma yo guhabwa iri tungo , Mukagatare Agnes yaryitayeho maze ribwaguye bwa mbere ribwagura ibibwana umunani ahita yituramo bibiri. Ibisigaye na byo yarabigurishije ahita anaka inguzanyo y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda mu itsinda abamo ry’abagenerwabikorwa ba Croix Rouge ahita aguramo inka.

Iyo ngurube yarongeye irabwagura arabigurisha ahita akodeshamo imirima , ubu akaba anishimiye umusaruro yejeje.

Na n’ubu iyo ngurube aracyayoroye kandi ahamya ko izakomeza kumufasha muri byinshi.

Yagize ati ”Ubu nsigaye mbasha kubona aho guhinga ndetse n’umuturanyi nkaba namuha ifumbire.”

Zihezose Sylvestre ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Croix Rouge muri uyu murenge na we ahamya ko uyu mubyeyi yayibyaje umusaruro uko bikwiye ndetse ko bari no gutegura uko bazamushimira by’umwihariko.

Mukagatare ni umwe mu bantu 26 bagize itsinda Twubakane ry’abagenerwabikorwa ba Croix Rouge muri uyu mudugudu wa Ruvumvu.