Published Friday , on 13 April 2018, 18:19:22 by Uwimana Joselyne

Ubwo bari mu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse, yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere ngo nibazihe abafite ababo bibuka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kateguraga umugoroba wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, bari bageze mu gihe cyo gucana urumuri rw’icyizere, abantu batungurwa no kubona umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahabwa urumuri akarwanga, akavuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.

Uwo muyobozi witwa Mukansanga Clarisse yumvikanye agira ati “Iyi buji [bougie] nimuyihereze abafite ababo bibuka, ni bo bazikeneye”.

Perezida wa IBUKA muri aka karere, Juru Anastase yavuze ko ibi bintu yabyumvise kandi byabababaje, yagize ati “Ibi bintu natwe twabyumvise twumvise ko yahawe urumuri rw’icyizere akarwanga, gusa byatubabaje ariko tugiye kubikurikirana tumenye impamvu”.

Bwana Juru avuga ko iyi mvugo ku muyobozi itagaragara neza ku barokotse Jenoside kuko nta n’impamvu n’imwe yagatumye atakira urumuri rw’ikizere, yagize ati "Nk’umuyobozi iyi ntiyaba ari imvugo nziza kandi abibwira abacitse ku icumu, nabo ntago babyakira neza, bituma bajya muri ’mood’ yo gutekereza ikindi kintu ko [kwibuka] bibaharirwa".

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata, ubwo umunyamakuru wa NONAHA yamubazaga kuri ayo magambo yaraye avuze, yemeye ko koko atafashe urumuri ariko ko hari abandi batari barufite kuko aribo ngombwa.

Yagize ati “Nabonaga ari nkeya kandi abazikeneye ari benshi mpitamo rero kuziharira ababuze ababo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste yavuze ko atari abizi ariko bagomba kugikurikirana, yagize ati “Ntabwo ibyo twabimenye, tugiye kubikurikirana kuko icyo nzi ni uko buji zitigeze zibura, hari hari izihagije kandi nta n’ubwo Meya ashobora kubura buji”.

Perezida wa IBUKA muri aka karere avuga ko bigiye gukurikiranwa kuko bibaye ari ko byagenze koko byaba bigaragaza ko uyu muyobozi adaha agaciro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bikaba byaba birutwa n’uko ataza kuzuza umuhango wo kuhagera, akaba yagashatse indi mpamvu ituma atitabira.