Published Wednesday , on 14 February 2018, 16:34:06 by Pacifique Nkurunziza

Mu karere ka Nyagatare hakomeje kuvugwa umwuka mubi uri guturuka ku barezi baherutse kuva mu kazi, nyamara abo barezi bavuga ko basinyishijwe amabaruwa abasezerera ku kazi ku ngufu.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare mu karere ka Nyagatare, hari amakuru avuga ko hari abarimu bategetswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare gusinya ku mabaruwa abasezerera ku kazi ku mpamvu zabo bwite.

Abirukanwe bavuga ko ayo mabaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ariko bukayandika mu izina ry’ugomba kwirukanwa, uwabyangaga cyangwa agatsimbarara ngo yarafatwaga akajyanwa mu kigo cy’inzererezi, ndetse ngo bumwe mu burenganzira bwe nk’umuntu bugahonyorwa.

Mukamana Charlotte (izina ryahinduwe) umwe mu barimu birukanwe yabwiye Nonaha.com ati "Baraduhamagaye ngo tujye mu nama y’umutekano ndavuga nti ubu nyine ngiye mu nama, tugezeyo dusanga ni ukudusinyisha ku ngufu tukegura nako ngo ni ugusezera ku kazi ku mamvu zanjye bwite, ndababwira nti ese muradusinyisha nta kwihanangirizwa kwabayeho! Mbese ni ibintu byakorwaga n’abayobozi b’ibigo n’umurenge akarere kakabyemera katabanje kureba ukuri".

Mupezi George umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, yabwiye Nonaha.com ko ibivugwa n’aba barimu ari ibinyoma ngo kuko abasezeye babanje kuganirizwa bifatira icyemezo cyo gusezera ku kazi.

Meya Mupenzi yagize ati "Twashyizeho itsinda rizenguruka ibigo byacu byose by’amashuri, bareba uko uburezi buhagaze hari bamwe rero mu barimu mu by’ukuri n’abayobozi b’ibigo hasanzwe ko hari ibibazo bikabije, ubusinzi, imyitwarire itari myiza, gusiba akazi, gukoresha nabi umutungo wa Leta n’ibindi bitandukanye kandi bigaragara, basabwa ko bagomba kubihindura ... Nyuma yo gusura tugasanga ntacyahindutse nibwo habayeho kubahamagara turabaganiza tubagira inama biturutse ku biganiro twagiranye niho havuye bamwe mu guhagarika akazi, nta gahato kabayeho babanje kuganirizwa kandi na bo babikora babishaka nyuma yo gusohoka ngira ngo hari ibindi bitekerezo bungutse bituma bavuga ko basinyishijwe ku ngufu".

Mupenzi George, Meyaw’Akarere ka Nyagatare

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare harabarurwa abarimu bagera kuri 32 bivugwa ko basezeye akazi ku bushake bwabo, n’ubwo bamwe muri ba nyir’ubwite batabyemera, andi makuru nuko hari bamwe mu birukanwe baba barazize gutanga amakuru ubwo hakorwaga ubugenzuzi bw’abarimu ba baringa bahembwaga badakora ndetse n’abahemberwaga impamyabushobozi badafite. Aba barimu birukanwe bakaba bavuga ko bandikiye inzego zitandukanye za Leta basaba kurenganurwa ariko nta gisubizo barabona.