Published Saturday , on 24 March 2018, 19:54:52 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe, ni bwo Radio Maria Rwanda yatashye inyubako y’icyicaro gikuru cyayo yujuje i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, yuzuye itwaye akabakaba miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, inasaba Leta kugira icyo ikora ku bukode bw’iminara bugihenze.


I Nyubako Nshya ya Radio Maria Rwanda, i Kigali

Mu gutaha iki cyicaro cya Radio Maria Rwanda, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yavuze ko anejejwe cyane no kuba iyi Radiyo ije mu karere akoreramo.


Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven

Meya Rwamurangwa yagize ati “Nshimishijwe no kuba iyi radiyo ije mu karere nyobora. N’ubwo abatuye hano bayikurikiranaga ubu bagiye kongera umwanya wo kuyumva ikazabafasha mu buryo butandukanye harimo kubahugura ndetse no kubaka ubumwe hagati yabo.”


Musenyeri Mwumvaneza Anaclet ni we wayoboye igitambo cya Misa cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali na we yongeye guhamya ko kiliziya idahwema kubaka igihugu.

Yagize ati “Nyuma yo kubaka amashuli, amavuriro n’ibindi bifasha abaturarwanda, ubu mwujuje inyubako nk’iyi kandi igiye gukoreramo radiyo. Ni igikorwa cy’indasyikirwa kuko ubu muje gutanga umusanzu wo guhugura Abanyarwanda no kubamenyesha ibibera mu gihugu cyabo”.

Umuyobozi wa Radio Maria Rwanda Mucungura Sylvere yavuze ko ngo nk’uko Radio Maria ari umusemburo wo guhinduka, itazahwema kumvikanisha abanyarwanda.

Uyu muhango wari wanitabiriwe n’umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Dr. Nsanzabaganwa Monique, Senataire Laurent Nkusi ndetse n’Abadepite barimo Izabiriza Marie Mediatrice.


Abayobozi muri Leta nabo bitabiriye ibi birori

Muri uyu muhango kandi hari harimo uhagarariye Radio Maria ku rwego rw’isi, Abasenyeri batanu, Abihayimana ndetse n’abarayiki baturutse mu gihugu hose.

Radio Maria Rwanda yumvikana mu Rwanda hose kuko ifite imirongo itanu yumvikaniraho .

N’ubwo ariko iyi Radio yishimiye iyi nyubako yujeje ibifashijwemo n’abakirisitu, iracyabangamiwe n’ubukode bwinshi icibwa ku minara ikoresha, ikaba isaba ko bazayigabanyiriza nk’uko byavuzwe na Mucungura uyiyobora kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.


Imbere ahakorerwa akazi nyiri izina k’itangazamakuru

Iyi Radiyo yatangiye muri 2004, ikaba yakoreraga i Kabgayi mu Karere ka Muhanga. Uretse kuba igiye gukorera mu nyubako igezweho, yanaguze ibikoresho bijyanye n’igihe kandi na Muhanga aho yari isanzwe hakazakomeza gukora nk’ishami ryayo.

Ikibazo cy’ubukode bw’iminara ya Radio zikorera mu Rwanda buri hejuru, si Radio Maria Rwanda gusa igifite kuko n’andi maradiyo adahwema kubigaragaza.

Radio Maria Rwanda yumvikanira ku mirongo 5 ari yo 88.6FM Huye, na Jali kuri 77.3FM, Karongi 99.8FM, Gicumbi 96.4FM na Gihundwe ho muri Rusizi bakayumvira kuri 99.4FM

===========
Amafoto: Igihe