Published Tuesday , on 23 January 2018, 23:13:57 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), cyasohoye itangazo rigenewe abayobozi b’uturere twose ribasaba kwihanangiriza ibigo by’amashuri bigahagarika kwirukana abana kubera kudatanga amafaranga arimo n’uduhimbazamusyi tugenerwa abarimu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, rivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku itangira ry’umwaka w’amashuri waraye utangiye, hagaragaye ko hari ibigo by’amashuri byatangiye kwirukana abanyeshuri kubera amafaranga basabwa n’ibigo.

Bityo REB yasabye ubuyobozi bw’uturere gukurikirana no guhagarika ibibazo bigaragara hirya no hino mu bigo by’amashuri bijyanye no kongera agahimbazamusyi kagenerwa abarimu no kwirukana abanyeshuri batagatanze.

Ibasaba kandi guhagarika imikorere itanoze igaragara muri amwe mu mashuri nko kwaka amafaranga yo kwiyandikisha, amafaranga y’isuku, amafaranga y’ibitabo kandi bitangwa na Leta, amafaranga yo kugaburirwa ku manywa (School Feeding) ku bana bo mu miryango ibarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse n’andi mafaranga yose yakwa mu buryo bunyuranye n’ubwagenwe na Minisiteri y’uburezi.

Muri iri tangazo kandi REB yibukije ko ayo mafaranga agenwa ku bufatanye n’inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, ibyo bigasuzumwa kandi bikemezwa n’ubuyobozi bw’akarere hitawe ku ihame ry’uko nta mwana ugomba kubuzwa uburenganzira bwo kwiga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru