Published Saturday , on 14 April 2018, 17:41:56 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2018, ni bwo hamenyekanye urupfu rw’abantu batatu bagwiriwe n’inzu bagahita bahasiga ubuzima bo mu kagari ka Kiyanza, umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

Abapfiriye muri iyi nzu ni umubyeyi wari utuye mu Kagari ka Kiyanza witwa Nyirambarushimana Alphonsine n’abana be babiri, uru rupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo abaturanyi be babyukaga bagasanga uruhande rumwe rw’inzu rwaguye kandi akaba ari na rwo rwarimo aba ba nyakwigendera, bahita batabaza.

Umwe mu baturage wanabonaga iyi nzu yubakwa waganiriye na NONAHA.com yatubwiye ko itari ikomeye urebye ibikoresho byari biyubatse, yatubwiye ko basaza be ari bo bayubatse kuko ubusanzwe uyu mubyeyi nta mugabo yagiraga, akaba akeka ko byatewe n’imvura imaze iminsi igwa kandi inzu itari ikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje iby’aya makuru ko babimenye mu gitondo bagahita batabara.

Bwana Kayiranga yagize ati ”Ni byo koko abantu inzu yabagwiriye bitaba Imana, ubu turi no mu itabaro akarere kashatse ibyangombwa byo gushyingura”.

Abaturage bari ku itabaro

Mu butumwa bujyanye n’ibi bihe by’imvura, uyu muyobozi avuga ko abaturage bagomba kwirinda cyane cyane abafite amazu adakomeye, kuyajyamo muri iki gihe imvura iri kugwa, abayobozi na bo bakamenya amazu adakomeye hakarebwa icyakorwa kugirango hirindwe ingaruka z’ibiza.