Published Saturday , on 14 April 2018, 15:20:26 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu murenge wa Murambi, Akagali ka Mugambazi, abaririmbyi ba korali Beula yo mu itorero rya ADEPR Mugambazi baremeye umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 witwa Mukantabana Daforoza banamufata mu mugongo.

Tuganira n’umuyobozi w’iyi korali, Iragena Fidele yatubwiye ko iki ari igikorwa batekereje nta muntu ubibasabye ko ahubwo bo n’umutimanama ndetse n’uko ijambo ry’Imana ribivuga basanze bagomba gukora igikorwa cy’urukundo bakagira uwo basura muri ibi bihe biba bitoroshye ku bacitse ku icumu.

Yagize ati ”Nka twe nk’abantu bakorera Imana kandi tunazi amateka yabaye mu Rwanda tugomba mbere na mbere kwifatanya n’abantu bahuye kandi bakashegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi (…), akaba ari muri urwo rwego twateguye iki gikorwa”.

Umuyobozi w’Akagari ka Mugambazi, Niyonzima Jean de Dieu yavuze ko uru ari urugero rwiza ku banyamadini ndetse n’amatorero ko bagomba kujya bubaka abakirisitu mu buryo bunyuranye harimo kubasana imitima ariko bakanabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi aka yamvugo ngo “Roho nziza itura mu mubiri muzima”. Agashimangira ko abazakomeza gushaka gukora ibikorwa by’urukundo bazakomeza gushyigikirwa kandi ko n’andi madini bashishikariza cyane cyane urubyiruko ibikorwa nk’ibi.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Murambi, Uwemeyinkiko Ladislas yatubwiye ko uyu mukecuru yasigaye aba wenyine kuko nta mwana agira, nta mugabo bose yababuriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwemeyinkiko yakomeje atubwira ko abacitse ku icumu bo muri uyu murenge barimo kugenda biyubaka kandi bagerageza kudaheranwa n’amateka ngo kuko abaturanyi babo bagerageza kubaba hafi bitewe n’inyigisho Leta itanga mu baturage, bigatuma babana neza n’abaturanyi babo.

Mukantabana Daforoza mu magambo ashima yagize ati ”Ntago nabona uko mbivuga, birandenze ariko ndashimira abakozi b’Imana kuko njye ku bwanjye ntago nari nziko bansura (…), ndanashimira abayobozi batuba hafi”.

Yakomeje atanga impanuro abwira abana babyiruka ko bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ibi byashimangiwe n’umushumba w’iyi Paruwasi ya Mugambazi, Pasiteri Harirwa Damien, yavuze ko mu rwego rwo kwifatanya na gahunda y’igihugu ko bataguma mu ivugabutumwa gusa ko ahubwo ivugabutumwa rigomba kujyana n’ibikorwa, akaba ariyo mpamvu bifuje gushaka uko bafasha umwe mu bacitse ku icumu.

Yakomeje anavuga ko ibi babikoze bivuye mu maboko yabo bwite ngo kuko umukuru w’igihugu ahora abatoza umuco wo guharanira kwigira.

Atanga inama ku banyamadini, Pasiteri Harirwa yavuze ko bagize uruhare mu gusenya igihugu ko ubu bagomba guhagarara mu nshingano zabo bakagaragaza urukundo mu bihe nk’ibi, bakomora ibikomere by’abacitse ku icumu bagaharanira ko ibyabaye mu gihugu bitazongera ukundi.

Uyu mukecuru yaremewe ibimufasha kubaho muri iyi minsi birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 100.