Published Friday , on 9 February 2018, 13:45:27 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu rwego rwo kwimakaza Imiyoborere Myiza mu nzego z’ibanze, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA, Urwego rw’Umuvunyi hamwe n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, abayobozi b’Akarere ka Rulindo n’abanyamakuru bahuguwe ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru ku wa 11 Werurwe 2013.

Mu biganiro bagiranye n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere, Abanyamakuru bagaragaje ko hari ibikenewe gukosorwa kugira ngo akazi k’itangazamakuru bakora karusheho kugenda neza no kugirira abaturage akamaro nk’ikiraro gihuza ubuyobozi n’abaturage.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abanyamakuru, harimo ko mu gutegura ingengo y’imari y’Uturere ibikorwa by’itangazamakuru bitagenerwa ingengo y’imari cyangwa se n’iyo igenwe ugasanga ari amafaranga make cyane ku buryo bigira ingaruka mu kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere binyuze mu bitangazamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko abayobozi bagomba kujya batanga amakuru kandi ko uzagaragarwaho no guhutaza umuturage kuko yatanze amakuru azabiryozwa.

Abayobozi bashimye amahugurwa bahawe, bavuga ko hari byinshi bungutse kandi ko bagiye kujya bakorana neza n’Itangazamakuru kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi babafasha kwesa imihigo no kuzamura imibereho y’abaturage bayobora.

Abayobozi bagaragaje impungenge z’abanyamakuru bahamagara kuri telefoni bavuga ko bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, bavuga ko bigoye kumenya koko niba abo babahamagara ari abanyamakuru. Kuri icyo kibazo Gerald Mbanda, Umuyobozi muri RGB ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru yasobanuye ko icy’ingenzi ari ugutanga amakuru ku byo Umuyobozi abajijwe, kuko gutangaza amakuru ajyanye n’akazi nta kigoye kirimo, amakuru yose yemerewe gutangazwa agomba gutangwa.

Itegeko rigenga itangazamakuru n’amahame y’itangazamakuru bifite amakuru y’umwihariko bitegenya ko atagomba gutangazwa bitewe n’impamvu zivugwa mu itegeko.

Abanyamakuru bashishikarijwe kuba abanyamwuga, bakirinda gutangaza inkuru zibogamye, ahubwo bagatangaza inkuru babanje kubaza impande zose zirebwa n’inkuru itangazwa.