Published Wednesday , on 7 February 2018, 00:32:24 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 5 Mutarama, ihuje uboyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abaturage bahakomoka baba mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu ariko bataboneka umunsi ku wundi muri kano karere, hatangajwe ko imibiri isaga 5000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igiye gushyingurwa mu nzibutso zitunganyije neza ivanywe mu zitujuje ibisabwa.

Inama yahuje abanyarusizi batahatuye n’ubuyobozi bw’akarere

Nkurunziza Chaste uhagarariye Ibuka mu karere ka Rusizi aganira n’Umunyamakuru wa City Radio dukesha iyi nkuru,yamubwiye ko ibi bikozwe nyuma y’ubuvugizi bagiye bakora butandukanye kugirango abafite imibiri y’ababo ishyinguye muri ziriya nzibutso zitujuje ibyangombwa, ibashe kwimurwa iruhukire mu mahoro.

Bwana Nkurunziza yagize ati ”Urabona ririya shyingura rya mbere hagiye habaho ishyingura rya Urgence (ryihutirwa), aho bashyinguye hagenda hangirika, tubikorera ubuvugizi urwibutso rw’Akarere rumaze kubakwa ubu turagirango tubishyire mu bikorwa, kugirango abacu baruhukire mu mahoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Harerimana Frederick nawe yavuze ko bazakomeza gushyira ingufu mu kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu nzibutso zitujuje ibisabwa, akaba avuga ko abazimurwa ari abantu basaga 5000 kandi bakaba bizeye ko ari igikorwa bazakomeza gushyiramo imbaraga bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi.

Yabajijwe impamvu batinze gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwimura iyi mibiri ishyirwa mu nzibutso zitunganye mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 24, asubiza ko icyo bakora ari ugushyira mu bikorwa gahunda cyangwa amabwiriza ya CNLG (Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside), kubera ko inzibutso zigomba kuba zifite ibyo zigomba kuba zuzuje.

Imibiri isaga 5000 izimurwa ni ishyinguye mu rwibutso rwa Ryagacekeri n’urwa Karangiro, naho urwa Mibirizi rwo rukazavugururwa, bikaba biteganyijwe gukorwa mbere y’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.