Published Friday , on 2 February 2018, 14:00:30 by Jean Claude Muvunyi

USAID na Croix Rouge nk’ abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere ka Rutsiro baranenga abaturage baha amatungo bagahita bayagurisha aho kuyorora ngo abateze imbere.

USAID ifatanyije na Caritas Rwanda bafite gahunda yitwa Gimbuka ifasha ababyeyi guca imirire mibi mu bana. Aha babaha amatungo ariko ugasanga hari abahise bayagurisha bityo ntakemure ikibazo cyari gihari.

Muri uyu mushinga itanga amatungo magufi ariyo inkoko, ingurube ndetse n’ ihene ariko ngo harimo abahita bayagurisha bigaca intege abayabahaye.

Rurangirwa Augustin ukuriye ishami rirwanya imirire mibi muri uyu mushinga agira ati ”Ibi biratudindiza ntitubashe kugera ku ntego tuba twariyemeje kuko duhora mu manza .”

Rurangirwa Agustin ukorera Caritas mu mushinga ihuriheyo na USAID

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Nonaha.com bamubwiye ko ikibatera kuyagurisha ari ubukene.

Ntaganda Jonathan wo mu murenge wa Gihango yagize ati “Abana ntibaburara kabiri ihene iziritse aho ngo mbure kuyigurisha. Inzara ntiyarinda kumpitana kandi mfite itungo.”

Si USAID gusa ifite iki bazo cy’abagenerwabikorwa bahita bagurisha amatungo ibagenera kuko ngo na Croix rouge igifite. Ibi byemejwe na Habarugira Isaac uyiyobora mu turere twa Karongi na Rutsiro.

Aya matungo aba yahawe abantu bakennye cyane ku buryo n’iyo bayagurishije badapfa kubona uburyo babahana.