Published Tuesday , on 6 February 2018, 23:04:16 by Christophe Hitayezu

Ubushinwa ni igihugu giherereye ku mugabane wa Aziya, kizwiho kugira abaturage benshi ku isi, aho byagezeho hagashyirwaho itegeko ry’uko umuryango wemerewe kwibaruka umwana umwe rukumbi, aho imiryango myinshi yahitagamo kwibyarira abahungu, yemwe rimwe na rimwe basanga batwite umukobwa inda bakayikuramo, ibi byatumye umubare w’abagabo uba umurengera kuruta abagore bityo bakabura abo babana, kuri ubu ababuze abo bisunga bisunga ibipupe ngo bibafashe mu nshingano z’abagore.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail, ikigo EXDOLL gikora ibipope by’igitsina gore ngo kirimo kubona abakiriya benshi kuko abagore bakomeje kuba bacye cyane ugereranyije n’umubare munini w’ababashaka, Wu Xingliang ushinzwe kwamamaza muri iki kigo yavuze ko umubare w’abashaka ibi bipupe urimo kwiyongera cyane, avuga ko kandi uretse kuba ibi bipupe byarakozwe hagamijwe kumara ipfa abagabo hari n’ibindi bishobora gukora nko kuganiriza umuntu, n’indi mirimo yo mu rugo nko koza ibyombo, n’ibindi.

Kuri ubu igihugu cy’ubushinwa gituwe n’abaturage barenga miliyari n’ibihumbi magana ane, aho umubare w’abagabo uruta uw’abagore ho miliyoni zisaga mirongo itatu n’eshatu.

Gusa mu bushinwa kugeza ubu itegeko ryo kubyara umwana umwe ryakuweho, gusa basa n’aho bakererewe kuko bitarimo gukemura ikibazo cy’abagore bacye cyugarije iki gihugu kugeza aho hitabazwa ibikinisho ngo bizibe icyuho, ibi bipupe bikoreshwa na interineti yihuta, ifasha nyiracyo kugikoresha icyo ashaka.

Kuri ubu igipope kimwe gihagaze ku ma Yero (Euros) agera ku bihumbi bine (4000), ni ukuvuga asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.