Published Wednesday , on 24 January 2018, 01:33:29 by Christophe Hitayezu

Mu gihe iminota 90 y’umukino irangiye abanyarwanda bakizeye ko banganyije na Libya u Rwanda rugakomeza dore ko rwasabwaga gutsinda cyangwa rukanganya, ku munota wa 3 w’inyongera umukinnyi Elmutasem wa Libya atsinze igitego gitumye urugendo rw’amavubi muri iri rushanwa rutarenga umutaru.

Igitego kimwe rukumbi cya Libya kiyihesheje gukomeza muri kimwe cya Kane mu itsinda C u Rwanda rwari ruherereyemo.

Uretse Libya, indi kipe ikomeje muri iri tsinda ni Nigeria imaze gutsinda Equatorial Guinea ibitego bitatu kuri kimwe.

U Rwanda ruvuye muri CHAN 2018 iri kubera muri Morocco rutsinzwe rimwe gusa na Lybia mu mikino itatu rwakinnye kuko ku mukino warwo ubanze rwanganyije na Nigeria ubusa ku ubusa, ukurikiye rugatsinda Equatorial Guinea igitego kimwe ku ubusa.

Kandi hano urebe Video y’umukino mu ncamake

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru