Published Tuesday , on 3 April 2018, 23:05:43 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Mata 2018 ubwo Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yagezaga ku nteko ishingamategeko imitwe yombi gahunda za Guverinoma zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yagaragaje ko gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho imenyerewe nka CIP (Crop Intensification Program) yazamuye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bushimishije.

Gahunda ya CIP yatangiye muri 2007 ikaba igizwe n’ ibintu bitandukanye birimo kubaka ubufatanye n’inzego zihuriye mu buhinzi n’ubworozi , kongera ubuso bwuhirwa , guhuza ubutaka, kurwanya isuri , gukoresha cyane inyongeramusaruro , kunoza gahunda ya Girinka ndetse no guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi.

Muri iyi gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi hashyizweho TWIGIRE MUHINZI ikaba yarafashije Leta gukangurira abahinzi guhuza imbaraga ndetse no kwigira hamwe icyateza imbere uyu mwuga ugatunga uwukora ndetse ukanabasha kumuteza imbere.

Gahunda ya Twigire Muhinzi yatangiranye n’ibihingwa bitandatu birimo ibigori , imyumbati , ibishyimbo , umuceri , ingano ndetse n’ibirayi.

Minisitiri Ngirente yeretse izi ntumwa za rubanda ko hagati ya 2014 na 2017 nk’umuceri wiyongereyeho 33% ,ibirayi bikiyongeraho 17% ,imyumbati kuri 13% , mu gihe amata yiyongereyeho 17% , inyama kuri 47% naho amagi akiyongeraho 7%.


Minisitiri Ngirente mu nteko ishingamategeko

Muri gahunda y’imyaka irindwi Guverinoma yihaye ko muri 2024 u Rwanda ruzaba rumaze kwihaza mu biribwa ndetse Minisitiri w’intebe akaba yijeje Abanyarwanda ko mu myaka itatu iri imbere ruzaba rumaze kwihaza ku mbuto.

Ibikibangamiye ubuhinzi byagarutsweho n’abadepite batanduka nyuma yo kugezwaho iki kiganiro ni imihindagurikire y’ikirere , umubare munini w’abakora ibijyanye n’ ubuhinzi n’ubworozi batabifitemo ubumenyi buhagije , imyubakire igenda igabanya ubutaka busanzwe buhingwaho ndetse n’inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi igihenze.