Published Wednesday , on 7 February 2018, 15:52:42 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Urukiko rwo mu mujyi wa Entebbe, aho umuhanzi Mowzey Radio aherutse gukubitirwa bikamuviramo urupfu rwasabye ko Wamala Godfrey uzwi ku izina rya Troy, aba afunze mu gihe hagikorwa iperereza ryo kumenya imvano nyakuri y’urupfu rwa Radio.

Nk’uko ikinyamakuru SoftPower cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyabyanditse, ngo ibijyanye n’ubu bwicanyi bushinjwa Wamala Godfrey byatangiye ku italiki 22 Mutarama 2018, ubwo uyu mugabo ukomoka mu gace ka Kyengera yakubitaga umuhanzi Radio akagusha umutwe mu makimbirane yabereye ku kabari ka De Bar gaherereye Entebe.

Umucamanza wo mu rukiko rwa Entebbe, Mary Kaitesi, ntiyigeze yemerera Troy kugira icyo avuga ku byo ashinjwa, kuko ibyo yakoze bireba urukiko rw’ikirenga.

Troy ushinjwa ubwicanyi ubu arimo kunganirwa na Ladislous Rwakafuuzi, usanzwe akora ibijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu, wanagaragaye imbere y’umucamanza Kaitesi kuri uyu wa Gatatu, ngo asome ibishinjwa umukiriya we Wamala Godfrey.

Uyu ushinjwa ubwicanyi, abaye afungiwe muri gereza ya Kigo kugeza ku italiki 26 Gashyantare 2018, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo ku iperereza Police irimo gukora .

Umushinjacyaha mukuru, Julius Muhiirwe yavuze ko iperereza riri hafi kurangira.

Twabibutsa ko uyu mugabo Wamala Godfrey, uyu munsi ari bwo bwa mbere yitabye urukiko ku byaha ashinjwa byo kuba intandaro y’urupfu rw’icyamamare muri muzika Mowzey Radio, aho yasabiwe kuba afunze kugeza ku italiki 26 Gashyantare, 2018, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo ku iperereza rya Police.