Published Saturday , on 27 January 2018, 15:08:41 by Christophe Hitayezu

Sosiyeti y’ikoranabuhanga mu ngendo za Moto imaze umwaka n’igice ikorera mu Rwanda yitwa Yego Innovision, yashyize hanze uburyo bushya ifatanyije na MTN Rwanda bwo kwishyura urugendo kuri moto hakoreshejwe telefone zigendanwa, ni ibibtu byatumye RURA igira igitekerezo cyo kujya igena n’ibiciro by’ingendo kuri moto nk’uko ibikora ku modoka.

Hatangijwe ikoranabuhanga ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo za moto

Mu muhango wo gutaha iri koranabuhanga rya Yego Moto kuri uyu wa 26 Mutarama 2017, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Maj. Nyirishema Patrick, yavuze ko moto atari zo zizananirana, yagize ati “Dusanzwe dushyiraho ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitandukanye nk’ibikomoka kuri peteroli, ingendo mu modoka n’ibindi, moto rero si zo zizatunanira”.

Uhagarariye MTN Rwanda, Polisi, RURA na BNR bari bitabiriye itangizwa ry’iri koranabuhanga

Maj. Nyirishema kandi yashimiye bikomeye ubuyobozi bwa Yego Innovision kuba bamaze umwaka usaga bashora nta nyungu, ngo ni ibintu bigaragariza Leta y’u Rwanda ubushake bafite mu bufatanye bwo kugera ku ntego zo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yavuze ko kandi iri koranabuhanga rizafasha mu guha agaciro umwuga w’abamotari, uwukora akawukora awishimiye, uretse ibi kandi bikaba ari n’igikorwa kiri mu nzira y’icyerekezo cya Perezida Paul Kagame cyo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Kwishyura moto hakoreshejwe ikoranabuhanga bizongerera agaciro umwuga w’ubumotari [Ifoto: Hope Magazine]

Umuyobozi mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko iri koranabuhanga rizakoreshwa n’umuntu wese ufite telefone igendanwa hatitawe ku bwoko n’ubushobozi bwayo kuko telefone yose irimo Sim Card iri muri Mobile Money ishobora gukoreshwa.

Asobanura ko moto iba ifite ‘mubazi’ izajya yereka umukiriya ayo yishyura ku buryo nta guciririkanya hagati y’umumotari n’umugenzi bizongera kubaho. Uretse MTN hakaba hari na gahunda yo kwishyura abamotari hakoreshejwe indi mirongo y’itumanaho ndetse n’amabanki.

Umuyobozi wa Yego Innovision asobanura uburyo ubu buryo bukoreshwa

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Munyampundu Norman yijeje ko nta kibazo kizabaho ku bagenzi kuko Mobile Money ari uburyo bumaze gukomera kandi bizanaca itinzwa rya hato na hato k’umugenzi kubera kubura ibiceri byo kugarura.

Iri koranabuhanga ryari rimaze amezi atatu rigeragezwa mu mujyi wa Kigali dore ko moto zisaga 700 zimaze kurimenyera, bikaba biteganyijwe ko mu mezi 6 ari imbere ingendo kuri moto zose zizajya zishyurwa gutyo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru