Published Tuesday , on 6 February 2018, 14:04:30 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umutoza Zinedine Zidane amaze iminsi atakaza imikino itandukanye, agatungwa urutoki ko ashobora kwirukanwa uyu mwaka w’imikino urangiye, gusa we ku bwe ngo asanga ikibazo atari we ahubwo ari umunaniro no gushyuha mu mutwe kw’abakinnyi be.

Zinedine Zidane ni umufaransa, wabiciye bigacika agikina umupira w’amaguru, mu makipe nka Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani na Real Madrid yo muri Esipanye ubu arimo no gutoza.

Nk’uko ikinyamakuru Skysports dukesha iyi nkuru cyabyanditse, umutoza Zidane avuga ko ikibazo cy’umusaruro muke w’ikipe ye mu by’ukuri ari icyo mu mutwe atari umunaniro usanzwe.

Uyu mutoza watwaye ibikombe bitandukanye nk’igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo kizwi nka UEFA Champions Leagues, icya shampiyona ya Esipanye La Ligua n’ibindi, ubu ari ku gitutu ko ashobora kwerekwa umuryango aramutse akomeje gusubira inyuma mu musaruro.

Yagize ati ’’Ibijyanye n’intsinzi abantu babibona mu buryo butandukanye, nta n’ubwo batugirira impuhwe, dufite umunaniro w’igitutu cyo mu mutwe kurenza ku mubiri.’’

Zidane yakomeje agira ati ’’Ubu ndi ku gitutu, meze nk’urimo gukora ikizamini buri munsi, ariko sinzahindura inzira nkoramo ibintu, nzakomeza gukorana n’abakinnyi banjye neza, mbashimire ibyiza bakora kuko nta cyo badaha Real Madrid.’’

Yongeyeho ko nta mukinnyi n’umwe we uba ushaka gusimburwa kuko aba yumva yatanga ibirenze ibikenewe ngo Real Madrid ihorane intsinzi.